Mu bitangazamakuru hirya no  hari gucicikana inkuru y’ umwana Louis Fowler w’imyaka 11 wakomeretse ubwo yagongaga itara ryo ku muhanda ari kwiruka ku modoka ya rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah ngo ahagarare amusuhuze.

Ibyo Mohamed Salah yakoreye umwana wakomeretse ari kwiruka inyuma y’imodoka ye byakoze benshi ku mutima

Ubwo uyu mukinnyi yari avuye mu myitozo, yinjiye mu modoka ye uyu mwana aramukomangira ngo ahagarare amusuhuze ariko Salah ntiyabimenya atangiye gutwara imodoka ye yo mu bwoko bwa Bentley uyu mwana ayirukaho bimuviramo kugonga itara ryo ku muhanda yikubita hasi ndetse akomereka izuru.

Liverpool Echo dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mwana amaze kuzanzamuka yasanze  Mohamed Salah amutegereje ku rugo rwabo aje kureba uko amerewe nyuma y’ibi byago yagize niko kwifotozanya nawe ndetse asura n’ababyeyi be.

Mohamed Salah yahise yifata ifoto n’uyu mwana warimo ava amaraso ku izuru yari yakubise ku itara ryo ku muhanda arangije aramubaza ati “Kuki wirukankaga cyane?.

Ibyo Mohamed Salah yakoreye umwana wakomeretse ari kwiruka inyuma y’imodoka ye byakoze benshi ku mutima

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ari nabwo iyi mpanuka yabaye, uyu mwana Louis na murumuna we Isaac w’imyaka 10 bamaze umwanya bategereje Mohamed Salah ku kibuga cy’imyitozo cya Liverpool, Melwood.

Louis na murumuna we bishimiye ko yabasuye iwabo nyuma yo kugonga itara ari kwiruka ku modoka ye
Louis na murumuna we bishimiye ko Mohamed Salah yabasuye iwabo nyuma yo kugonga itara ari kwiruka ku modoka ye

Louis yagonze iri tara yikubita hasi ahita ata ubwenge niko kuvirirana ku izuru rye ryari ryakomeretse gusa yaje kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugezwa mu rugo ndetse amaze kubonana na Salah.

Uyu mwana wari watumiwe mu kiganiro Good morning Britain yatangaje ati “izuru ryanjye ryavaga amaraso menshi, umuntu aramfata ajyana mu rugo, nsanga imodoka ya Salah ku muryango w’iwacu. Siniyumvishaga ibyabaye kugeza ubwo yavuye mu modoka ye araza turifotozanya.”

Ibyo Mohamed Salah yakoreye umwana wakomeretse ari kwiruka inyuma y’imodoka ye byakoze benshi ku mutima
Louis na murumuna we Isaac batumiwe mu kiganiro Good morning Britain

Salah yagiye kureba uyu mwana iwabo abaza ababyeyi be niba ameze neza hanyuma aramuhobera we na murumuna we, anifotozanya n’abagize umuryango w’uyu mwana bose.

Umubyeyi wa Louis yavuze ko abana be babiri bafata Mohamed Salah nk’intwari yabo ariyo mpamvu bakundaga kujya kumutega ngo bazabashe kumusuhuza.

Louis na murumuna we bishimiye ko yabasuye iwabo nyuma yo kugonga itara ari kwiruka ku modoka ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU