Icyamamare Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu mezi macye ari imbere mu mpera z’umwaka.

Icyamamare Fally Ipupa agiye kuza gutaramira Abanyarwanda

Fally Ipupa umaze kwamamara hirya no hino ku isi, aygiye kubisikanira mihanda igana i Kigali n’umuhanzi Diamond Platnumz banakoranye indirimbo bise ‘Inama’, ni nyuma y’uko Diamond ahakoreye i gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival.

Amakuru ari gucicikana ni uko n’uyu muhanzi w’ icyamamare Fally Ipupa ari mu myiteguro, akaba ategerejwe i Kigali mu mpera z’umwaka mu gitaramo ngarukamwaka gisoza umwaka kimaze kumenyerwa, kiba mu ijoro ry’Ubunani kikabera kuri Kigali Convention Centre .

Iki gitaramo cya Kigali New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020 kikaba kizasusurutswa n’icyamamare mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 Frw. Nta bahanzi bo mu Rwanda baratangazwa bazafatanya n’iki cyamamare.

Igitaramo nk’iki cyo guherekeza umwaka urangiye no kwakira umwaka mushya Fally Ipupa yatumiwemo cyanataramiyemo Koffi Olomide bakomoka mu gihugu kimwe, Sauti Sol bo muri Kenya, Patoranking, Simi na Yemi Alade bo muri Nigeria.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa azaba ataramiye mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU