Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigiye kongera kuganira ku kuvugurura igihe cyo gutangira gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho nyuma yo gusanga icyari cyashyizweho gishobora kutubahirizwa.

Ifaranga rizakoreshwa muri EAC rigiye kongera gusuzumwa mbere yuko ritangira

EAC yari yemeye ko ifaranga rihuriweho n’ibihugu biyigize rizatangira gukoreshwa mu 2024.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu muri Uganda, Emmanuel Tumusiime-Mutebile, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ririmo imbogamizi.

Yavuze ko ari ingenzi ko akarere gasuzuma igihe cyari cyashyizweho kandi bisaba buri gihugu kinyamuryango kubahiriza no kuzuza amabwiriza ngo iryo faranga ritangire gukoreshwa.

Rwanda Today yanditse ko hari intambwe yatewe mu gushyiraho amabwiriza atandukanye, ibijyanye no kuvunjisha, uko banki zigenzurwa n’uburyo bwo kwishyura.

Mu Nama isanzwe ya 23 ya Komite yiga ku ishyirwaho ry’ifaranga rimwe muri EAC, yabereye i Kigali muri Nyakanga 2019, Tumusiime yavuze ko “Habayeho kudindira mu kwinjiza mu igenamigambi intego zari zashyizweho muri iyo nzira ndetse hari imbogamizi zishobora gutuma amasezerano ashyiraho ifaranga rimwe atinda. Ni ngombwa ko twongera gusuzuma igihe twiyemeje gutangiriraho.’’

Amasezerano ashyiraho ifaranga rimwe yashyizweho umukono mu Ugushyingo 2013, hashyirwaho intego y’imyaka 10 yo kugera kuri uwo mushinga bitarenze mu 2024.

Kuri ubu EAC ifite imyaka itanu ngo ibe yashyize mu bikorwa ishyirwaho ry’ifaranga rimwe.

Muri aya masezerano, ibihugu bigize EAC byemeranyije ku ishyirwaho ry’ibigo ndetse ibihugu by’ibinyamuryango bikagera ku ntego ziyemejwe nibura mbere y’imyaka itatu ngo ifaranga rimwe ritangire gukoreshwa.

Amasezerano arishyiraho ateganya ko nibura muri icyo gihe ibihugu binyamuryango ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yabyo ritagomba kurenga 8%; kuba icyuho mu ngengo y’imari kitagomba kurenga 3% bya GDP; kuba umwenda bifata utarenga 50% y’umusaruro mbumbe n’ubwizigame bw’amadevize utari munsi y’amezi ane n’iminsi 15.

Umuyobozi wa EAC ushinzwe ibijyanye n’Ingengo y’Imari, Pantaleo Joseph Kessy, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ryagenze buhoro kurusha uko byari biteganyijwe.

Umushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe mu bihugu bya EAC uzafasha kuzamura ubukungu bw’ibihugu biyigize hashyirwaho ihuriro rimwe rigenzura iri faranga no kongera imbaraga mu kwihuza kw’ibihugu.

Izina rizahabwa iri faranga n’igihugu kizahabwa icyicaro gikuru cya banki izahabwa inshingano zo kugenzura iryo faranga, ntibiratangazwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU