Umugabo witwa Jeffrey Epstein yakoze igishushanyo cya Bill Clinton yambaye ikanzu n’inkweto z’abagore zitukura ndende yicaye muri bimwe mu biro bigize inzu ya Manhattan mansion iherereye muri New York.

Igishushanyo cya Bill Clinton yambaye ikanzu n’inkweto ndende cyatangaje benshi

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza igishushanyo cya Bill Clinton wigeze kuyobora Amerika yambaye ikanzu y’abagore ndetse n’inkweto ndende yicaye mu ntebe mu nyubako ya Manhattan mansion iri mu zisurwa na ba mukerarugendo benshi i New YorkLeta zunzu ubumwe z’Amerika.

Jeffrey wakoze kino gishushanyo yavuze ko yakoze iyi foto agendeye ku mpano uyu mugabo yigeze guha Monika Lewinsky mu gihe bari bakiri mu nzu ya White House mu gihe yari akiri Perezida w’igihugu.

Igishushanyo cya Bill Clinton yambaye ikanzu n’inkweto ndende cyatangaje benshi

Ngo iyi kanzu ifite amateka akomeye kuko ngo mu mwaka wa 2009 umugore we yagaragaye ayambaye mu birori no muri Kennedy Center Honors yigeze kugaragaramo umugore uyambaye aho muri bino birori bahemba bamwe mu bantu bagize uruhare mu bijyanye n’ubugeni ndetse ngo uyu muhango uba mu mpera z’umwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 45 wakoze iki gishushanyo  biravugwa ko ari muri gereza nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu umwana utari wageza igihe cy’ubukure gusa ngo mu mwaka 4 iyo shusho isohotse yarimaze kwinjiza arenga miliyoni $56 aho yakozwe mu mwaka wa 2009.

Jeffrey Epstein wakoze iki gishushanyo cyatangaje benshi

Umwe mu bagore babonye iyi shusho ya Bill Clinton yabwiye Daily Mail ko yakanzwe n’iyi shusho ubwo yayikubitaga amaso ayisanze muri Manhattan mansion ngo yahise akizwa n’amaguru n’umukerarugendo bazanye wari kwishyura akayabo yanga kwishyura atyo ngo ibi byatumye iyi foto ivanwa muri iyi nyubako mu rwego rwo kudatera ubwoba abasanzwe bazi uyu mugabo Clinton.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU