Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda no hirya no hino uzwi nka Igisupusupu yatunguye benshi mu bari bitabiriye igitaramo gisoza cya Iwacu Musika Festival.

Igisupusupu yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe

Uyu muhanzi uzamutse vuba muri muzika Nyarwanda Nsengiyumva Francois, akaba yaramamaye ku kazina ka Igisupusupu yatunguye benshi anavugisha imbaga muri iki gitaramo ahazwi nka Parking kuri Sitade amahoro i Remera.

Usibye umuhanzi mukuru Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania waririmbye amasaha hafi 2 ataruhuka ariko anabyina, wishimiwe na benshi ari nako bamwereka urukundo, Nsegiyumva Francois yamweretse ko nawe atoroshye ku bafana.

Muri iki gitaramo abahanzi bose bakoze iyo bwabaga berekana ko bashoboye ari nako abafana berekanaga ko babakunda, ariko umuhanzi Nsengiyumva Francois byagaragaye ko arusha abafana benshi abahanzi bo mu Rwanda, aho yaririmbye indirimbo ye yakunzwe cyane Mari Jeanne abantu bose bakava mu myanya yabo binyeganyeza, akubisemo  Rwagitima biba ibindi.

Nsengiyumva Francois yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe

Amwe mu mafoto agaragaza imyambarire ya Nsengiyumva Francois:

Igisupusupu yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe
Imyambarire ya Igisupusupu yatunguye abatari bacye

Nsengiyumva Francois yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe

Igisupusupu yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU