Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje impamvu ikomeye yatumye jya muri Angola guhura na perezida Kagame n’icyo baganiriyeho.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni

Perezida Museveni yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku byerekeye umupaka wa Gatuna ndetse ngo ibiganiro birakomeje ku buryo mu minsi iri imbere ikibazo cy’imipaka kizakemuka burundu.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru ubwo Perezida Museveni yaganiraga n’abanyamakuru i Kabale nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana n’abayobozi b’agace ka Kigezi, yavuze ko ibiganiro hagati yabo n’u Rwanda ku byerekeye gufungura umupaka wa Gatuna no kongera korohereza abacuruzi bakomwe mu nkokora n’ihagarikwa ry’uyu mupaka wafunzwe by’agateganyo ngo ubanze wubakwe bikomeje, ndetse iki kibazo gishobora gukemuka burundu .

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yagize ati “Duherutse guhurira muri Angola n’ umuyobozi w’ u Rwanda tuganira ku kibazo cy’ umupaka. Mukiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza gikemutse burundu. Singombwa ko dukomeza kuvuga ku maradiyo icy’ ingenzi ni ugushaka uko ikibazo gikemuka. Iki kibazo cyatumye njya muri Angola guhura na Perezida Kagame gusa ntabwo ndibubabwiye ibyo twaganiriye.”

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko bwahagaritse by’agateganyo umupaka wa Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka kugira ngo wubakwe neza.

Amakamyo manini atwara ibicuruzwa yasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe imodoka nto na bisi zakomeje guca ku mupaka wa Gatuna.

Impamvu nyamukuru yatumye Perezida Yoweli Kaguta Museveni ajya muri Angola guhura na perezida Kagame
Perezida Kagame na Museveni batumiwe mu nama yihariye muri Angola

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU