Benshi mu rubyiruko rutandukanye cyane cyane urutuye mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro,na Gasabo, rwemeza ko ijambo “Kumanuka Kizimbabwe”, rurikoresha rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano nta gakingirizo. 

Imvugo Kumanuka Kizimbabwe yaturutse ku ki? Hehe? [ Sobanukirwa ]

Kumanuka kizimbabwe, ni imwe mu mvugo itari nshya cyane, ariko isa n’iharawe n’uru rubyiruko rw’ubu, cyane cyane urw’abasore, aho iri jambo rurikoresha rushaka kuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo ruri mu biganiro n’urungano. Kizito Alain, utuye mu (…)

Benshi mu rubyiruko rutandukanye cyane cyane urutuye mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro,na Gasabo, rwemeza ko ijambo “Kumanuka Kizimbabwe”, rurikoresha rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano nta gakingirizo.

Kumanuka kizimbabwe, ni imwe mu mvugo itari nshya cyane, ariko isa n’iharawe n’uru rubyiruko rw’ubu, cyane cyane urw’abasore, aho iri jambo rurikoresha rushaka kuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo ruri mu biganiro n’urungano.

Kizito Alain, utuye mu Biryogo yabwiye IGIHE ko iyi mvugo yumvise bavuga ko yakomotse ku banyazimbabwe bigeze kuba bari mu Rwanda bakunda inkumi cyane, bakanazisambanya.

Yagize ati: “Imvugo Kumanuka kizimbabwe aho yaturutse ku bwanjye ni uko nzi ko ngo hari abanyazimbabwe bigeze kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2002 bakunda abakobwa cyane, ku buryo n’iyo bakoranaga imibonano nta dukingirizo bakoreshaga kuko nyuma byaje kugaragara ko babateye amada cyane maze iryo jambo riba ariho rituruka ndetse ritangira gukoreshwa cyane no kwamamara.”

Kanamugire Jean claude, nawe avuga ko iri jambo kumanuka kizimbabwe ari kimwe n’imvugo “kumanukira aho” , zose zikaba ari amwe mu marenga urubyiruko rw’abahungu rukoresha rushaka kuvuga ko hakozwe imibonano idakingiye.

Yakomeje atanga ingero zimwe muzikunze gukoreshwamo iri jambo agira ati “uramenye urabe atamanutse kizimbabwe kuri uriya mukobwa?” Ubwo ngo umuntu aba yibutsa cyangwa abaza mugenzi we ko yaba yibutse gukoresha agakingirizo n’umukobwa runaka uba utizewe ko ari mutaraga.

Karimu Munyaneza, we atuye mu Biryogo, avuga ko kumanuka kizimbabwe,kurya bango,kutarira bombo mu ishashi, ayo yose ari magambo yose avuga kimwe.

Ati: “Erega hari imvugo nyinshi urubyiruko ruba ruhuriyeho abandi batari rwo batamenya rujye ruganira nta muntu wumva ibyo rushatse kuvuga, kumanuka kizimbabwe rero, impamvu urubyiruko rwabyise rutyo ni uko mbere hari abanyazimbabwe babaga mu Rwanda bakunda abakobwa b’abanyarwandakazi cyane, ndetse benshi muri bo baza kubatera amada, ku buryo ariho iyo mvugo yatangiriye gukoreshwa cyane n’urubyiruko rushaka kuvuga ko hakozwe imibonano nta gakingirizo.”

Gusa n’ubwo aba basore bigamba kuba bazi aho iyi mvugo yavuye, bashobora kuba bafite ukuri cyangwa bibeshya bakanatubeshya kuko hari abandi bavuga ko iyi mvugo ikomoka mu myaka ya za 1998, aho ngo mu ntambara ya kabiri ya Congo, hajemo abaparakomando b’abanyazimbabwe bashoboraga kumanuka bava mu ndege nta mitaka bakoresheje ahubwo bakoresha imirunga, kandi ngo bakaba bari indwanyi cyane.

Bivugwa kwinshi, hari ababyitirira intambara

Ibyo byose ni ibiba bivugwa ntawibuka neza uwazanye imvugo bwa mbere n’icyo yayikomojeho, kandi wareba ugasanga zaramamaye cyane hafi ndetse mu gihugu hose, cyane cyane mu bice by’imijyi, ku buryo biba nka za nsigamigani za kera.

Nadia , umukobwa utuye mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko imvugo kumanuka kizimbabwe n’ubwo ikunze gukoreshwa n’abasore bitwaje ko ariyo ivugitse neza, ngo kuri we abona iba isebya abakobwa, cyane bitewe n’uko ubwo abakobwa baba bafashwe nk’aho bo nta ruhare bagira mu mibonano ahubwo ari nk’ibikoresho bikorerwaho igikorwa bikarangira, uko yaba ari kose.

Yagize ati: “Njye iyo numvise umuhungu avuga cyangwa abaza undi ngo wamanutse kizimbabwe, ako kanya numva aba ashatse kugaragaza ko niba yakoze iyo mibonano atambaye agakingirizo ashobora kuba yanduye SIDA, kuko bigaragaza ko uwo mukobwa bayikoranye nta kizere na mba yagakwiye guhabwa, cyangwa we adatekereza.”

Kurira bombo mu ishashi byo si bishya cyane

Gusa uretse ijambo kumanuka kizimbabwe rikoreshwa cyane n’urubiruko rw’ubu rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano idakingiye,hari n’andi magambo rukunze gukoresha nayo afite ibisobanuro nk’iby’ijambo “kumanuka kizimbabwe” ariyo ,kumanukira aho ,kurya bango,kutarira bombo mu ishashi, n’izindi bitewe n’agace cyangwa akarere.

Kimwe no kumanuka kizimbabwe, hari n’imvugo yiswe kurira bombo mu ishashi, gusa yo ikaba ari iya kera nayo mu myaka ya za 90, aho yamamajwe n’ikinamico ryarimo Sebanani ahakanira umuntu ko we rwose nta mpamvu na mba yarira bombo mu ishashi abigereranya no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

IGITEKEREZO 1

  1. Kumanuka cyi zimbabwe byaturutse ku ntambara yo muri Congo aho inkonyi zarasaga kajugujugu za Zimbabwe yari yaje guha umusada abagande kubera ko Mukotanyi yari yakoze camouflage cover and concealment ntago abanyazimbabwe babashaga kumenya aho zihishe bo babonaga indege zigwa gusa nuko kubera ubwoba abasirikare ba Zimbabwe bakajya basota kajugujugu zigenda mu rwego rwo kwirengera so kurya bango rero kumuntu utazi kdi wizeye babifashe nko kumanuka kizimbabwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU