Hari igihe ubona ifoto z’ibyamamare nyarwanda bakiri ku cyavu cyangwa se bataramamara cyane ukabona birasekeje mu buryo budasanzwe nk’iyi yasekeje imbaga.

Irebere ifoto ya Safi Madiba na Zizou Alpacino yasekeje imbaga
Zizou Alpacino na Safi Madiba wo muri The Mane

Iyo urebye amwe mu mafoto y’abahanzi cyangwa se abakinnyi nyarwanda bakiri bato ukanitegereza amafoto yabo nyuma yo kwamamara usanga harimo itandukaniro rigaragarira buri umwe wese.

Abazi Safi Madiba neza baziko ari umusore muremure cyane, mu gihe nanone abazi Zizou Alpacino wamenyekanye cyane mu kwamamaza indirimbo zihuriwemo n’abahanzi batandukanye baziko ari umugabo mugufi cyane.

Hagaragaye ifoto y’aba bombi (Safi na Zizou) bahagararanye mu myaka yashize, gusa uwayibonye wese yaturitse araseka bitewe n’ingano ya Safi ikubye iya Zizou ubugira kabiri.

Safi na Zizou bahagararanye mu myaka yashize
Safi na Zizou bahagararanye mu myaka yashize

Aba bombi nabo ubwabo iyi foto yarabatangaje, ndetse n’abantu ku mbuga nkoranyambaga yasekeje imbaga aho, wasangaga bamwe bari gutanga ibitekerezo bitandukanye bigaragaza uburyo babonye ifoto ishimishije cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU