Itsinda ry’abanyarwenya bishyize hamwe bazwi nka ‘Comedy Knight’ batangiye gukorana na Skol Lager mu bukangurambaga bwiswe ‘Live Laugh Lager’.

Itsinda rya Comedy Knights ryatangiye ubufatanye na Skol Lager

Live Laugh Lager (baho , seka winywera Lager) n’ubukangurambaga bazakoresha mu kurushaho gukundisha iki kinyobwa abakiriya babo bafatanyije n’itsinda rya Comedy Knights ndetse hahise hatangizwa ku mugaragaro ibikorwa by’ubufatanye bwabo.

Ubu bufatanyabikorwa bwabanjirijwe n’igikorwa cy’uruganda rya Skol aho rwashyize hanze ku mugaragaro icupa rishya rya Skol Lager. Guhindura icupa risanzwe ngo byaturutse mu bushakashatsi bakoze bakumva ibitekerezo by’abakunzi b’iki kinyobwa ndetse ngo binagendanye no kuyiha ishusho nziza kurushaho nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne.

Ati “Icyo twahinduye ni ishusho yayo kugira ngo ibe yabasha kwinjira mu muryango w’ibindi binyobwa bikorwa na Skol kandi ikomeza kugira na wa mwimerere, ikanakomeza kuba ikinyobwa mpuzamahanga.”

Muri ubu bukangurambaga, abanyarwenya bazajya bajya mu tubari dutandukanye, bakore ibitaramo, bizafasha abakiriya ba Skol kubasha kunywa Lager ari nako nabo bagira uruhare muri ibyo bitaramo, bagatera inzenya. Emilienne yatangaje ko ubu ari na bumwe mu buryo bwo guteza imbere impano z’abanyarwenya batandukanye.

Itsinda rya Comedy Knights ryatangiye ubufatanye na Skol Lager

Itsinda rya Comedy Knights ryatangiye ubufatanye na Skol Lager

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU