John De Mathew, umuhanzi wari ingirakamaro mu buzima bwa benshi muri Kenya barimo  Jaguar ndetse na Visi Perezida w’iki gihugu yakoze impanuka y’Imodoka ahita yitaba Imana ubwo yari avuye mu gikorwa cyo gufasha.

John De Mathew, umuhanzi wo muri Kenya yapfuye avuye mu gikorwa cyo gufasha

John De Mathew wazamuye Jaguar muri muzika, mu ijoro ryakeye ubwo yari mu modoka yitwaye, yaje kugogwa n’ikamyo umwuka uhita umushiramo yitaba Imana.

John Ng’ang’a uzwi ku izina rya John De Mathew, yari umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,umwe mubagize akamaro cyane ku cyamamare Jaguar kuko ariwe wamuzamuye.

Police yo muri Kenya yatangaje ko mu ijoro ryakeye uyu muhanzi John De Mathew yari yitwaye wenyine mu modoka ye mu mujyi wa Nairobi, aho yari avuye mu gikorwa cyo gufasha aho nawe yakigizemo uruhare akanataramira abari bahari, nuko aza kugongwa n’ikamyo yari ari imbere yayo ahita apfa.

John De Mathew, umuhanzi wo muri Kenya yapfuye avuye mu gikorwa cyo gufasha

Visi Perezida wa Kenya Bwana William Ruto ubwo yifurizaga umuryango we gukomera no kwihangana, yagaragaje akababaro gakomeye cyane yatewe n’ururpfu rwa Mathew kuko yari azwiho kuririrmba indirimbo zijyanye n’ubuzima busanzwe abantu babayemo.

Uretse injyana y’indirimbo z’uyu mugabo zakundwaga, ngo n’imyandikire y’izi ndirimbo yagaragaragamo ubuhanga bwinshi no kuvuga ku bibazo abantu bahura nabyo buri munsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Visi Perezida William Ruto yagize ati “De Mathew yari umwanditsi ukomeye cyane w’indirimbo zo muri Kikuyu, kandi akaba yazikoraga mu buryo buvuga ku buzima n’imibereho ya rubanda n’ibyarema umubano n’ubupfura mu bantu, byaba ibijyanye n’ibiyobyabwenge, kuzahura amahoro mu bantu ndetse no kunga ubumwe muri rubanda.”

Uyu muhanzi yarafite nibura Album 50 n’indirimbo zisaga 300.yakundanye n’umuhanzi Jaguar cyane ngo dore ko yanamufashije muri muzika ubwo Jaguar yaganaga mu nzira za muzika ya Kenya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU