Umunyamidelikazi Kate Bashabe yagaragaye kuri stade ya Anfield ari kureba umukino ufungura Premier League wahuje Liverpool na Norwich.

Ku mbuga nkoranyambaga Kate Bashabe yasakajeho  amafoto atandukanye ari muri Stade ya Anfield ari kureba umukino ufungura Premier League wahuje Liverpool na Norwich.

Benshi mu babonye aya mafoto batunguwe kuko abandi bakobwa bagenzi be usanga akenshi niyo bagiye mu bindi bihugu akenshi basura ahantu nyaburanga nko muri Hoteli ,Utubyiniro ,ku mazi gusa we yafashe umwanya we ajya kureba umukino wa Liverpool.

Twakwibutsa ko Kate Bashabe ari umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye mu bijyanye n’imyambaro kuri ubu afite iduka ryitwa Kabash Fashion House rifite umwihariko wo kurimbisha igitsina gore

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU