Kayiranga Jean Baptiste wasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’umuyobozi wa Tekininike muri Rayon Sports n’umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 15 n’iy’abatarengeje imyaka 17, yemejwe ko ariwe uzatoza umukino wo kwishyura wa Al Hilal.

Kayiranga Baptista yemejwe ko ariwe uzatoza umukino wa Rayon Sports na Al Hilal

Kayiranga Jean Baptiste umaze iminsi nta kazi afite, niwe wahawe inshingano zo gusimbura Robertinho by’agateganyo ndetse azatoza ikipe ya Rayon Sports mu mukino wo kwishyura uzayihuza na Al Hilal mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports yemeje ko Kayiranga Baptiste agiye kuyibera umutoza wayo w’agateganyo mu gihe cy’icyumweru kimwe, abifatanye n’akazi ko kuba umuyobozi wa Tekininike n’umutoza w’ikipe y’abana.

Kayiranga Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza mu bihe bitandukanye,yahawe akazi uyu munsi nk’umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports muri iki cyumweru kimwe gisigaye ngo ikine na Al Hilal mu mukino wo kwishyura ndetse azagira uruhare mu gutoranya umutoza mukuru uri gushakishwa hirya no hino ku isi uzatangazwa mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro uyu munyabigwi Kayiranga yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,yatangaje ko Rayon Sports yamureze ndetse ariyo yonyine yatwariyemo ibikombe bityo yiteguye gukora akazi igihe cyose yamwegera imusaba kuyifasha.

Kayiranga yavuze ko akazi ko gutoza Rayon Sports gahatanirwa n’abatoza benshi baturutse ku mpande zose z’isi bityo abonye amahirwe yo kuyitoza atayatera inyoni.

Kayiranga uzi cyane Rayon Sports ashobora kugirwa umutoza wayo w’agateganyo
Kayiranga Jean Baptiste ashobora kugirwa umutoza wayo w’agateganyo wa Rayon Sports

Rayon Sports yahaye akazi uyu mugabo n’umushahara bivugwa ko ari uwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayubakire ikipe z’abana zikomeye zizajya zivamo abakinnyi bazamurwa mu ikipe nkuru mu myaka ibiri iri imbere.

Kayiranga Jean Baptiste yatoje Rayon Sports ayihesha igikombe cya Shampiyona ya 2004, igikombe cy’Amahoro cya 2005 anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2015.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU