Umugabo witwa Semivumbi w’imyaka 42 y’amavuko, kuri ubu arimo gushakishwa nyuma y’aho bimenyekaniye ko yasambanije mu kibuno mugenzi we amaze kumusinziriza.

Kicukiro: Umugabo arimo gushakishwa ashinjwa gusambanya mugenzi we mu kibuno

Bitangazwa ko Semivumbi yasambanije Emmanuel w’imyaka 22, ubwo yari amaze kumusinziriza ashyize imiti mu nzoga yanywaga agahita asinzira, undi akamusambanya mu kibuno.

Ni ibyabareye mu Mudugudu w’Umunyinya, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro. Emmanuel ngo akaba yakangutse yisanga muri Lodge asanga undi yagiye ariko yasambanijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Emmanuel Ruhumuriza, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya makuru yayumvise ariko agiye kuyakurikirana yose akaza kugira icyo ayatangazaho.

Bikaba bitangazwa ko kuri ubu Semivumbi arimo gushakishwa, naho Emmanuel akaba  yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU