Diamond Platnumz uherutse gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya nyuma cya Iwacu Musika Festival yagaragaje uburyo yakunze Kigali Arena nyuma gutemberezwa muri iyi nyubako.

Kigali Arena yasajije Diamond Platnumz asaba Perezida Magufuli kuyubakira abanya Tanzania

Uyu muhanzi akigera muri Tanzania nyuma y’iki gitaramo, yahise asaba Perezida Magufuli w’iki gihugu kuyibubakira cyangwa agahabwa ubutaka nawe akayiyubakira.

Kuwa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019, nibwo Diamond Platnumz afatanyije n’abandi bahanzi nyarwanda bataramiye imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo gisoza ibitaramo by’iserukiramuco rya muzika ’Iwacu Muzika Festival’.

Mbere y’uko igki gitaramo kiba, mu gitondo cyo kuri uwu munsi, uyu muhanzi  yatemberejwe mu nyubako ya Kigali Arena anasobanurirwa icyo yubakiwe.

Akigera iwabo muri Tanzania, yavuze ko Arena yabonye mu Rwanda ntahandi iri muri Afurika y’Iburisirazuba, ngo ni inyubako nziza igezweho yujuje byose, aboneraho gusaba Perezida Magufuli kububakira Arena yabo.

Yagize ati “Nkigera mu Rwanda nkabona iriya Arena (Kigali Arena) byankoze ahantu, ariko Perezida wanjye ndamwizeye natwe turayishaka, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena, ni yo ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, nazengurutse ibice bitandukanye biyigize, iriya niyo Arena ya mbere.”

Diamond yakomeje agira ati “Ubwo nababazaga bambwiye ko bakoresheje amezi 6 gusa bubaka Arena, natwe twabishobora, Imana idufashe ihe imbaraga Perezida wacu, n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime.”

Diamond kandi yunzemo avuga ko biramutse bidashobotse ko leta iyubaka, ko nawe ubwe aramutse ahawe ubutaka yayiyubakira.

Yagize ati “mpawe ubutaka nakubaka Arena, nayubaka, ni miliyari zingahe, simbizi, ni eshatu, enye, njye nayubaka.”

Kigali Arena yasajije Diamond Platnumz asaba Perezida Magufuli kuyubakira abanya Tanzania

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yatashywe kumugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki ya 09 Kanama 2019. Iyi nyubako izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tenis, izajya kandi yifashishwa mu kwakira ibitaramo bikomeye.

Kigali Arena yasajije Diamond Platnumz asaba Perezida Magufuli kuyubakira abanya Tanzania

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU