Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi muri muzika nka Bulldogg yatangaje ko abantu bataramenyekana bashimuse konti ye ya Instagram, ndetse aboneraho no kuburira abakunzi be kugira ngo ntibashukwe n’abo batekamutwe.

Konti ya Bulldogg kuri Instagram yashimuswe n’aba Hackers

Bulldogg n’umwe mu baraperi bakomeye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo zinyuranye nka Cinema, Nk’umusaza, HeforShe, Mpe Enkoni n’izindi nyinshi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019, Bulldogg yatangaje ko urukuta rwe rwa Instagram (Bulldogg_official1) rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 43 ubu ruri mu maboko y’aba Hackers, aboneraho kuburira abakunzi kugira ngo bataza gushukwa.

Bulldogg yaburiye abakunzi be kugira ngo badashukwa nuwatwaye Instagram ye

Bulldogg yagize ati “Instagram Account yanjye yabaye Hacked, so nihagira umuntu ubonaho ibintu bidasanzwe cg akandikirwa mu buryo bumwe cg ubundi amenyeko atari nyirubwite ubirimo. Thanks.”

Konti ya Bulldogg kuri Instagram yashimuswe n’aba Hackers

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU