Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi, avuga ko ibi bitazatuma adakomeza kuririmbira Imana.

Kuba ndi umutinganyi ntibizambuza gukomeza guhimbaza Imana- Albert Nabonibo

Muri iki cyumweru, Albert Nabonibo w’imyaka 35, abinyujije ku rubuga rwa You Tube yatangaje ko ari umutinganyi, avuga ko yiteguye ibitutsi n’ibitotezo ariko ko yari arambiwe gukomeza kubaho mu buzima bw’ikinyoma.

Avuga ko yahisemo gutandukana n’abandi bakirisitu bakomeza kugira ibanga iby’ubuzima bwabo bwerekeye imibonano mpuzabitsina.

Ati “Mu by’ukuri hari abandi bagabo bameze nkanjye yewe no mu nsengero barimo. Ibi babiterwa n’imyumvire y’ukwemera, abantu babana nabo ndetse no ku bw’umutekano wabo.”

Ikinyamakuru The Star cyaganiriye na Albert Nabonibo kivuga ko ibyo yatangaje byakirwe ku buryo butandukanye.

Ati “Bamwe barantutse, banyita igicucu n’umusazi. Gusa hari abanshiygikiye nk’abavandimwe banjye, batahwemye kumbwira ko nkwiriye kuba uwo ndi we.”

Avuga ko n’iyo inshuti ze zose zamusiga, azakomeza kurirmbira Imana.

Umuririmbyi Albert Nabonibo ni we wa mbere utangaje ko ari umutinganyi mu baririmba indirimbo z’Imana.

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana ubutinganyi. Abategetsi bakangurira abaturage kubahiriza umuco nyarwanda, mu gihe ab’amadini bavuga ko ibi bihabanye n’ugushaka kw’Imana.

Albert Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU