Abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bari bagiye mu bukorerabushake mu gihugu cya Maroc bahunze igitaraganya  nyuma yo kubwirwa ko baracibwa imitwe nibaramuka bakomeje kwambara utwenda tugufi.

Kwambara utwenda tugufi byatumye abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bahunga Morocco igitaraganya batinya gucibwa imitwe

Umwe mu barimu bo mu gace ko muri Maroc aba bakobwa barimo yahamagaye aba bakobwa ababwira ko bagomba gucibwa imitwe kuko bambaye imyenda idakwiriye mu gihugu cy’abayisilamu.

Aba bakobwa bari bagiye gufasha mu mirimo yo kubaka umuhanda mu gace kitwa Adar ubwo baterwaga ubwoba ko bacibwa imitwe kubera kwambara utwenda tugufi dukurura abagabo.

Uyu mwarimu wo mu mashuli abanza utavuzwe amazina yatawe muri yombi nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byo gutera ubwoba aba bakobwa ko arabaca imitwe aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ashaka guha isomo abantu badakurikiza amategeko y’idini ya Islam.

Kwambara utwenda tugufi byatumye abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bahunga Morocco igitaraganya batinya gucibwa imitwe

Polisi ya Maroc yafunze uyu mwarimu ndetse inatangaza ko ahamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoreye aba bakobwa.

Aba bakobwa batatu bari mu bantu 40 bari boherejwe n’umuryango wa Bouworde mu bikorwa by’ubukorerabushake ariko wahise ufata umwanzuro wo kuba uretse kongera kohereza abantu kubera iri terabwoba.

Kwambara utwenda tugufi byatumye abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bahunga Morocco igitaraganya batinya gucibwa imitwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU