Uwajeneza Carine  wamenyekanye  kw’izina rya Lyn ni umukobwa utaramara igihe cy’umwaka urenga atangiye muzika  kuko kuva yatangira mu mwaka wa 2018 amaze  gukora indirimbo enye harimo Ntusansige, d’Amour ni zindi. Kuri ubu uyu mukobwa wahoze afana Butera Knowless cyane yashyize hanze indirimbo yise Tinyuka.

Lyn wahoze afana Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise Tinyuka

Lyn utangaza ko yakuze akunda muziki nyarwanda akiri muto ariko amaze gukura yumva ko umunsi umwe Inzozi ze  zizaba impano nubwo yabanje kujya agira ubwoba bwo kwinjira muzika  mu mwaka 2018 yafashe icyemezo gikomeye cya kigabo yinjira muri Studio abona indirimbo ya mbere igiye hanze nubwo yabanje kugira ibintu bimubangamira nko kumenya uko zizamenyekana, yakomeje gukoresha ingufu nyinshi abona ko biri kugenda biza afata umwanzuro wo gukomeza  gukora izindi ndirimbo kugeza ubu akaba afite enye zivuga ku rukundo harimo na Tinyuka yashyize hanze uyu munsi .

Abajijwe impamvu iyi ndirimbo nshya yahisemo kuyita Tinyuka yadusibije agira ati “ni indirimbo y’urukundo ku bantu bose gusa yari afite ubutumwa ashaka gusa  abahungu bo muri iyi minsi guhaguruka bagatinyuka  gusaba urukundo abakobwa  kuko bafite ukwitinya cyane gutuma abenshi basigaye bagera mu myaka ikuze batarashaka abakunzi yewe ndetse n’abafasha.

Tumubajije ku makuru avugwa ko yari umufana ukomeye cyane w’umuhanzikazi Butera Knowless umaze kubaka izina mu Rwanda  asubiza Aseka  cyane “ atii haha  ni umwe mu bahanzi nnkunda cyane  kuko ibihangano bye sinahisha ko binkora ku mutima nubwo nanjye ubu ninjiye muri muzika hari byinshi nka murumuna we ngomba kumugishaho inama ndetse byanashoboka tukazanakorana indirimbo.”

Indirimbo Tinyuka  yakozwe mu buryo bw’amajwi n’umusore uri kuzamuka neza mu gukora indirimbo witwa Aimabi Pro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU