Ikipe ya  Manchester United yasinyishije umukinnyi w’imyaka 14 y’amavuko igihe kingana n’imyaka 2 nyuma yuko uyu mukinnyi ageragerejwe mu ikipe ya Liverpool.

Manchester United yasinyishije umukinnyi w’imyaka 14 nyuma yo kugeragerezwa muri Liverpool

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umukinnyi witwa  Isak Hansen uzwi ku izina rya Norwegian aho yamuguze amayero £90,000 akazayikinira igihe kingana n’imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukiri muto umaze gukina mu makipe y’abakinnyi bakiri bato akizamuka atatu bakabona ko yitwara neza abazi iby’umupira  bamukubise imboni ubwo yakinaga muri Club ya Everton niko guhita bahamukura ajya gutorezwa muri Club ya Liverpool izwiho kuzamura abana bakiri bato bazi ruhago.

Ubuyobozi bwa Manchester bwatangaje ku mugaragarako bwamaze kugirana amasezerano n’ ikipe ya Liverpool ko uyu mwana kuri ubu ari umukinnyi wa Manchester atazatangira gukina igihe yajuje imyaka y’ubukure gusa ngo umwaka utaha azaba ameze neza ndetse ashobora kujya mu kibuga agakina mu byiciro byo hasi.

Svein Morten Johansen  umwe mu bagize akana mu ishyirahamye ry’umupira ku isi FIFA yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza ngo kuko cyerekana ko impano zikizamuka zikenewe cyane kugirango abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeze baryoherwe.

Yaboneyeho kuvuga ko ubusanzwe mu mategeko agenga FIFA bibujijwe gukinisha umwana uri munsi y’imyaka 16 gusa ngo uyu azaba akina mu cyiciro cyo hasi mu gihe hagitegerejwe ko akura ajye juru ndetse yubahirije amategeko ya FIFA.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU