Meddy yavuze ko Nsengiyumva  ‘Igisupusupu’ ari umuhanzi w’umuhanga gusa ko ataraganira nawe niba bashobora gutangira umushinga wo gukorana indirimbo gusa ahamya adashidikanyako agarutse mu Rwanda babiganiraho.

Meddy yagize icyo avuga ku kuba ashobora gukorana indirimbo na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse no hanze yahoo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, birimo indirimbo gutegura indirimbo n’umwe mu basore bakorana bya hafi na Diamond netse nawe.

Meddy yavuze ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda ndetse no gukorera igitaramo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, nyuma y’aho icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagaritswe kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Meddy abajijwe ku muhanzi Nsengiyumva Francois benshi bazi nk’Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne,yavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse yishimiye ko mu Rwanda habonetse umuhanzi ukuze uririmba gakondo.

Yagize ati “Ni umuhanga cyane.Ngirango nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse umuhanzi ugeze mu za bukuru uririmba umuziki gakondo muri buriya buryo kandi uryoshye cyane.

Ndakeka gukorana nawe hari icyavamo gusa ntacyo turatangira gukoranaho gusa ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana tuzabiganiraho.”

Aya magambo yatangaje yaciye amarenga ko ntakabuza bashobora gukorana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU