Nyuma yo kubona amagambo yamuvuzeho, Umuhanzi Meddy usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe yahise atangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois benshi bakunda kwita Igisupusupu.

Meddy yatangaje ko yifuza imikoranire n’Igisupusupu

Uyu musaza ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yifashishije indirimbo eshatu amaze gushyira hanze arizo ‘Marie Jeanne’, ‘Icange’ na ‘Rwagitima.’

Ubwo yaramaze kuririmba mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival, Nsengiyumva yabajijwe uko afata umuhanzi Diamond bahuriye ku rubyiniro rumwe maze asubiza avuga ko nubwo Diamond ari umuhanzi ukomeye atamushimagiza, kuko ngo ujya gutera uburezi arabwibanza.

Yagize ati “Diamond mufata nk’umuntu ukomeye ugeze kuri ruriya rwego, ariko natwe mu Rwanda turihagije ntibazadusugure cg ngo baduce amazi, dufite abahanzi bakomeye kandi ujya ubumva nkaba Meddy bari mpuzamahanga, burya ujya gutera uburezi arabwibanza. Ntago nashimagiza bariya bo hanze batazagira icyo bamarira, ariko nka Meddy narwaye yatanga n’umusanzu ati uriya n’umunyarwanda bamufashe.”

Nyuma yo kumva ibyo Igisupusupu yamuvuzeho, Meddy yahise ashyira Video ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika amagambo agira ati “Imitekerereze ya nyayo! 🖤 #igisupusupu ! Ndashaka indirimbo yacu twembi sasa! Ababishinzwe babitugiremooo !”

Igisupusupu yatunguye benshi mu myambarire idasanzwe
Igisupusupu yavuze ko atashimagiza abahanzi b’abanyamahanga batazagira icyo bamumarira
Meddy yavuze ko yifuza indirimbo ye n’Igisupusupu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU