Ndaramukije bantu ba nyagasani, nitwa Thomas nkaba ntuye mu ntara y’Iburengerazuba, nkaba mfite igitsina gito. Umugore wanjye ni umwarimukazi, njyewe nkaba ndi umucuruzi.

Mfite igitsina gito, umugore wanjye ngo aho gukomeza kuryamana nanjye yakwikinisha- Nkore iki?

Ndabagisha inama ku birebana no kubaka urugo kuko ndabona bitoroshye. Ntabwo mvuga byinshi, ariko ndasumbirijwe, sinari nzi ko umugore wawe yagufata nk’imbwa imbere ye, akagusuzugura kugeza n’aho abikweretse.

Mu by’ukuri umugore wanjye tumaze kubyarana kabiri, mu mezi abiri ashize, twagiranye akabazo, noneho bitewe n’ibyo nabonaga bitagenda turatongana cyane.

Nabonaga imyitwarire ye yarahindutse, nkaba mfite n’amakuru ko afite umugabo bacuditse, nkeka ko banaryamana. Ibyo nibyo byatumye dushwana, turatongana ariko ntitwarwanye.

Namubwiye byinshi kandi biganisha ku gakungu afitanye n’uwo mugabo, mugaragariza ko mfite amakuru y’uko banasohokana ambeshya ko ari muri gahunda z’akazi. Namusabye ko niba abona atakibashije kubaka urugo ko nazamurekera uburenganzira bwe tugatandukana rwose.

Agiye kumbwira yarankomerekeje cyane, aho yageze n’aho ambwira ko mfite igitsina gito, ngo kuryamana nanjye, aha ndavuga gutera akabariro nk’abashakanye ngo abikora ari nko kunyubaha, ngo kuko nta munezero nigeze muha mu buzima bwe ku birebana n’iyi ngingo.

Yakomeje ambwira ko birutwa no kwikinisha, yagize ati “Niyo nakwikinisha nzi ko nanyurwa, igitsina gito ufite nicyo kintera kubabara aho kumpa umunezero.”

Ntiyemera ko anca inyuma, ahubwo ashaka izindi mpamvu akanankomeretsa ahari ngo urugo nduvemo. Gusa ku bwanjye namubwiye ko nubwo cyaba gito(igitsina), ko cyampaye abana banjye babiri kandi nkunda.

Ni birebire, mungire inama, ese mureke nsabe gatanya, ubundi nsigare ndera abana banjye? Ni ibibazo mwa bantu mwe, iby’ingo narumiwe pe!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU