Meddy yavuze ko Mimi atari “ Fiancée ” we nkuko babifashe ngo ahubwo ni Girlfriend bisanzwe ariko ngo Imana nimufasha bazatera intambwe mu minsi iri imbere ngo kuko ubu ahugijwe na byinshi.

Umuhanzi Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy yabwiye abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukunzi we Mimi Mehfira yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, ko atari fiancée we nk’uko babifashe ahubwo ari umukunzi we.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na BBC aho yabajijwe byinshi bitandukanye birimo n’ibimuhugije iyi minsi maze asubiza ko ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond ndetse yongera kwemeza ko nta gahunda y’ubukwe ateganya we n’umukunzi we Mimi.

Yagize ati” Yagize ati: “Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, cyangwa iki, ni girlfriend bisanzwe ariko Imana nimfasha tuzatera intambwe iri imbere.Muri iyi minsi haracyari byinshi ndimo ndakoraho.”

Nubwo Meddy yatangaje bino nibikuraho ko agaragaza ko akunda  Mimi dore ko nawe ejo bundi ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 31 yamugaragarije ko amukunda bizira uburyarya ndetse amwifuriza n’ubuzima bwiza buzira umuze .

Ati” Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Twakwibutsa ko iby’urukundo rwaba bombi bikunzwe kugirwa ibanga rikomeye dore ko no kumenyekana ko bakundana aruko bazanye mu Rwanda akamwereka inshuti n’umuryango we nyuma bakongera bagasubirana hanze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU