Mimi Mehfira yifurije isabukuru nziza umukunzi we Meddy amubwira ko amwifuriza isabukuru nziza n’ubuzima bwiza.

Meddy yatomowe n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye [ REBA HANO ]

Mimi Mehfira kuri ubu niwe mukobwa uri mu rukundo n’umuhanzi Meddy aho uyu muhanzi nawe yabyemeje ko bakundana ubwo bazanaga I Kigali mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuwa 01 Mutarama 2019.

Mu butumwa Mimi yashyize kuri instagram konte ye yongeye kugaragaza ko yihebeye Meddy ndetse amwifuriza ibyiza.

Meddy yatomowe n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye [ REBA HANO ]

Yagize ati” Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Ubu butumwa buje nyuma yaho aba bombi babanje guhisha iby’urukundo rwabo gusa magingo aya ntibagitinya kugaragaza amarangamutima yabo.

Meddy yatomowe n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye [ REBA HANO ]

Twakwibutsa ko kuri ubu Meddy afite imyaka 31 y’amavuko ndetse ko uyu mukobwa ari nawe wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Ntawamusimbura ‘.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU