Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yatangaje amagambo yateye benshi urujijo bibaza niba inshuti ye Miss Flora yaba yitabye Imana.

Uyu munyamidelikazi wiyise ‘Her Majesty’yashyize ifoto ya Miss Flora ku rukuta rwe rwa Instagram, maze ayihererekesha amagambo adasanzwe yateye urujijo, yatumye benshi bakuka imitima bibaza niba Miss Flora yitabye Imana.
Muri ayo magambo, Miss Vanessa yagize ati “Kugeza twongeye kubonana nanone Lil Pumpkin” maze ashyiraho n’agashushanyo ka Emoji karimo kurira. Benshi bakimara kubona iyo foto bahise batangira kwotsa igitutu Miss Vanessa bamubaza aho yakuye aya makuru y’urupfu rw’inshuti ye, maze mu kubasubiza agira ati “Jesus, Flora ntago yapfuye, Imana ntiyanabyemera. Ntago kuvuga ngo ‘kugeza twongeye kubonana’ bivugwa iyo umuntu yapfuye gusa. Mana”
Miss Flora wandikiwe aya magambo, biravugwa ko yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’America gukomerezayo amasomo ya Kaminuza, ni nyuma mu mwaka wa 2016 aribwo yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK.


