Iyarwema Muslim Ally uzwi nka MTG ni umwana w’umsore w’umunyarwanda Ukorera  muzika ye mu gihugu cy’Ububiligi akaba yaravukiye mu Rwanda mu mwaka 1988 akaba akora injyana ya Hip Hop, Uyu musore washyize hanze  indirimbo nshya yise Grinding  arifuza kuzakorana n’umwe mu baraperi bo mu Rwanda.

MTG ukorera muzika ye mu Bubiligi arifuza kuzakorana n'umwe mu baraperi bo mu Rwanda

MTG   mu buzima bwe busanzwe ni umwana w’umusore  uvuka mu muryango w’abantu bakuze bakunda muzika akaba ari nawe mutoya , nawe wakunze ko yakuze akunda .

Iwabo mu  rugo bari abantu bakunda muziki iki kikaba ari kimwe mu bintu byatumye uyu mwana w’umusore nyuma yo kubona urukundo bakuru be ndetse na bashiki be   bakundaga kuririmba no kubyina  nawe yatangiye gukunda muzika  ariko afite ibindi yikundira.

MTG   wakuriye mu Rugunga  mu nzozi ze ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye  we yumvaga azakina umukino w’intoki wa Basketball ariko  kuva mu mwaka wa 2001 ubwo yageraga ku mugabane w’iburayi  mu gihugu cy’ububiligi aho yari agiye  gukomereza amasomo ye  nibwo yatangiye kumva ko agiye kwiyumvamo muzika cyane .

Nyuma yo kubona ko atazabona  umwanya wo gukina Basketball nibwo yatangiye  kujya yandika  imwe mu mivugo ndetse  n’indirimbo ashaka kugira ko agaragaze amaragamutima we ya buri munsi .

Uyu musore ukora injyana ya Hip Hop  nubwo yakomeje guhisha inshuti ze ko akunda muzika  zaje kugwa ku gitabo yandikagamo imirongo myinshi y’indirimbo  zimusaba ko yaririrmba ariko we abaza kubyanga ariko nyuma afata icyemezo cyo kubikora

Nyuma y’imyaka icumi MTG  agerageza gukora muzika we n’inshuti ze bafashe icyemezo cyo  gushaka inkunga maze bashing inzu yabo ikora muzika ndetse n’ikora amashusho.

MTG wakuze akunda  Bob Marley, Tupac Shakur,Jacques Brel na Aaliyah na bandi benshi muri aba nibo agenderaho ku buhanga bwabo ndetse n’ubutumwa batanga.

MTG ukorera muzika ye mu Bubiligi arifuza kuzakorana n'umwe mu baraperi bo mu Rwanda

Mu magambo make MTG muri  uyu mwaka  afite imishinga  myinshi  agomba gukorera mu Rwanda ndetse n’indi azakorera mu Bubiligi aho atuye .

Ku bijyanye n’abahanzi nyarwanda we abona bose ari abahanga cyane nubwo atifuje kubavuga amazina gusa yifuza ko igihe kimwe yazakorana n’umwe mu bahazi bo mu Rwanda bakora Hip Hop kuko abona bageze ku rwego ruhambaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU