Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo, yiganjemo ibikorwa byo kwirekura hagati y’uyu muhanzi n’umwari w’ikimero yifashishije muri aya mashusho.

N’indirimbo ifite izina ry’igifaransa rya ‘Vas Y’, ikaba ikozwe mu buryo bwa Zouke, ikaba iniganjemo amagambo menshi y’urukundo aryoheye amatwi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, The Ben n’umwari w’ikimero baba birekuye cyane, aho agace kamwe bagaragara bari mu bwogero, ahandi mu gitanda, ahandi ku mazi magari ubona ko bari kwishimira umunyenga w’urukundo rwabo.

Amashusho y’indirimbo yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’America ari naho uyu muhanzi asanzwe atuye, ni mu gihe yayobowe na Producer Lick Lick usanzwe ukorana na The Ben mu rugendo rwe rwa Muzika.

KANDA HANO UREBE VAS Y YA THE BEN

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU