Tariki 30 Kanama 2019 mu Rwanda haramurikwa filime nshya yitwa LINDA yakinwe n’ibyamamare nyarwanda bikina Filimi hano mu Rwanda.

Mu Rwanda haramurikwa filime nshya yitwa LINDA

Iyi filimi ivuga ku buzima busanzwe ariko byumwihariko ikavuga ku kubaha abatu bose, yaba abato cyangwa abakuru, kuko ubuzima bwa buri muntu wese buhinduka. Filimi Linda yakinywe n’umukinnyi wa filimi Gaudence uzwi ku izina Gogo, ni nawe nyiri filimi.

Mu kiganiro Touchrwanda.com yagiranye  na Gaudence avuga ko iyi filimi ifite nyigisho yo kudasuzugura buri wese kuko ntawumenya aho ubuzima bwira ageze.

Mu Rwanda haramurikwa filime nshya yitwa LINDA

Yagize ati; “Gahunda yo kumurika Filimi yanjye yitwa LINDA ni le 30/8/2019 saa 18h00 mu munjyi munyubako ya rubangura  ahitwa new Quelque part, Kwinjira ni 2000  harimo nicyo kunywa na 5000 VIP harimo nicyo kunywa, biteganyijwe ko hazaba harimo ibyamamare byakinnye muri Filimi Linda n’abandi basanzwe bakina filimi Nyarwanda bazaba baje ku nshyigikira, ikindi abayikinnye muri Linda bazakina live zimwe muri scene zirimo”.

“Ubutumwa burimo nuko dukwiye kubaha uwariwe wese yaba ukize cg uworoheje. Impamvu nisi iyi filimi Linda ni kubera ari (Actrisse principal) umukinnyi  Filimi iri Kuvugaho, ikindi iyo uyise izina ryumuntu bituma itera amatsiko abantu kuko ntagisobanuro cg (direction) ikerecyezo uba uhaye abantu muriyo filimi”.

“Soza  hari icyo nabwira abanyarwanda bakunde ibyiwabo badushyigikire muri yose kuko turashoboye pe”.

Filimi Linda riri mururirmi rw’ikinyarwanda yagaragayemo ibyamamare bitandukanye byahano mu Rwanda, basanzwe bakina filimi Nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU