Umusore witwa Robert Mugisha (amazina ahinduwe) avuga ko hari umuganga wamugiriye inama yo gukora imibonano mpuzabitsina nibura kabiri mu cyumweru.

Muganga yansabye gutera akabariro kabiri mu cyumweru kandi ntamugore ngira- Nkore iki?
78715504

Uyu musore w’ibiro ufite metero imwe na cm 98 n’ibiro 110, avuga ko muganga yamubwiye ko uretse gukora siporo, kugira ngo umubiri we umererwe neza, yazajya akora n’imibonano mpuzabitsina.

Avuga ko agira ikibazo cy’imitsi yo ku maguru (imbwana) ibyimba, bityo ko uyu muganga baganiriye bahuriye mu nzira, akaba yaramubwiye ko ibi bintu bibiri byamufasha.

Mugisha yandikiye abasomyi ba Bwiza.com yibaza niba yakenera imibonano mpuzabaitsina kandi nta mugore agira bitamukururira kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.

Ati “ Ese nshake hutihuti kugira ngo ibi mbashe kubikora?”

Mungire inama kuko byancanze peeeee.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU