Umuhanzi Diamond Platnumz ufite izina rikomeye kurusha benshi muri Tanzanie muri iki gihe, ukunzwe cyane ku buryo uwakwitwaza izina rye atagorwa no kwamamara, none kuri ubu mushiki we aramushinja kumuheza no kwinjira muri muzika.

Mushiki wa Diamond aramushinza kumuheza muri muzika.

Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz avuga ko yagize igitekerezo cyo kwinjira muri muzika mbere y’uko musaza we abimubuza, asobanura ko yashatse umwanditsi w’indirimbo akanamwerekana muri Wasafi kuri producer Liazer mbere y’uko Diamond byose abihindura, none aramushinja kumuheza muri muzika.

Esma Platinumz yabivuze muri aya magambo”Nafashe mbere umwanditsi wanjye mujyana muri WCB wasafi kuri producer Liazer ariko Diamond yampaye gasopo ambwira ko ngomba gukomeza gahunda nsanzwemo z’ubucuruzi.”

Umunyamakuru akaba n’umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna mu minsi ishize yasohoye indirimbo ebyiri (Radio na Nah Easy) ubwo yatangiraga kuvugwa mu rukundo n’ikimenyabose Diamond Platnumz wigaruriye imitima y’abanya Tanzanie akaba n’uwinjiza amafaranga menshi kurusha abahanzi bo mu karere k’ibiyaga bigari.

Diamond afite mushiki we kwa mukase witwa Queen Darleen w’umuhanzi, ikindi kandi mubyara we mu ntangiriro z’iki cyumweru yagizwe umuyobozi wungirije wa WCB Wasafi ya Diamond.

Umuvandimwe wa Diamond, Romy Jones nawe aherutse gushyira hanze umuzingo we wa mbere, gusa Esma platnumz ni umucuruzi ukomeye muri Tanzanie, Diamond akaba yifuza ko atabireka..

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU