Ntakirutimana Ibrahim benshi bakunda kwita ‘Muyobozi’ kubera Film y’uruhererekane ya Seburikoko, yamaze guhagarika ibijyanye no gukina Film burundu nyuma ngo yo gusanga nta musaruro ufatika uri muri Cinema nyarwanda.

Ntakirutimana Ibrahim n’umukinnyi ukomeye wa film hano mu Rwanda, aho yakinnye mu ma Film atandukanye nka Seburikoko aho akina ari umuyobozi w’umudugudu, iyitwa Ishyamba, Amaraso yanjye, Ari nkawe, Kure y’amaso, Tubiganire, Mucyeragati, Complicated, Choice, Kanura, Karani ngufu, Film Jibu yahuje abanyarwanda n’aba Tanzania barimo Kigozi n’izindi nyinshi.

Ibrahim yakinnye muri Film nyinshi zamamaye hano mu Rwanda

Kuri ubu, Muyobozi yemereye umunyamakuru wa Touchrwanda ko yahagaritse gukina film burundu, ni nyuma yo gusanga nta musaruro ufatika abakinnyi babona, ahubwo ngo inyungu nyinshi zigira kuri ba Producer.

Aganira na Touchrwanda yagize ati “Muri make nuko namaze guhagarika ibijyanye no gukina film muri rusange ubu nkaba ndi kurangizanya n’izo nari naratangiye mfitiye contracts gusa nazo mu gihe gito biraba bikemutse, impamvu nuko nshaka gushyira imbaraga mu bijyanye no kuzandika(film) kuko kubivanga bituma bimwe bipfa bikamvuna cyane nyamara ngomba gushaka n’ibitunga umuryango wanjye kuko mu byukuri gukina film hano mu Rwanda uretse gutahira kumenyekana nta kindi. Imyaka igera kuri 6 naritanze bishoboka ndakora pe kuko ni ibintu nakunze kandi nkunda ariko nta terambere nabonyemo ari yo mpamvu mfashe uwo mwanzuro ukomeye wo guhagarika acting burundu, uretse contracts z’abandi ngiye kurangiza nta yindi film nshya nzongera kugaragaramo uko yaba imeze kose.”

Twamubajije niba kwandika Film birimo inyungu iruta kuzikina maze asubiza ati “Nabyo nta mafaranga arimo ariko nibura nzajya mbona uko nikorera ibindi bidahuye na cinema. Erega cinema yacu wangu ntacyo abakozi bakuramo dukorera producers bakaryoha twe turaramye.”

Ntakirutimana Ibrahim uzwi nka Muyobozi muri Seburikoko yasezeye mu gukina Film burundu

Ntakirutimana Ibrahim usigaye anakora ikiganiro cyitwa King of Microphone kuri Fine FM, Ubusanzwe ni umugabo wubatse akaba yaravutse Tariki ya 28 Ukwakira muwi 1978; avukira mu ntara y’amajyepfo {akarere ka Nyanza}.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU