Amakipe yo muri Esipanye, Real Madrid na Barcelona akomeje guhangana kugira ngo arebe uwakwegukana, Umunyaburezili ukinira, Paris- Saint Germain.

Neymar yashyamiranyije ikipe ya Real Madrid na Barcelona

Ikinyamakuru ESPN gitangaza ko Barcelona ishaka gutanga rutahizamu wayo, Ousmane Dembele kugira ngo igarure Neymar.

Ku rundi ruhande, Real Madrid nayo ikomeje gushaka uko yakwegukana uyu mugabo, imuguranye abakinnyi nka Gareth Bale na Lucas Jovic.

Kugeza ubu Barcelona imaze kwerekana ubushake bwo kugura Neymar inshuro ebyiri, ariko PSG ikabutera utwatsi.

Ikinyamakuru Express kivuga ko Real Madrid iteganya gutanga abakinnyi batatu kugeza ubu bataramenyekana.

Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo Real Madrid na Barcelona babasha kugura Neymar, ikibazo cy’umushahara we kizaba imbogamizi ku igurwa rye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU