Nick Minaj yatagaje ko agiye gukora ubukwe n’umusore witwa Kenneth Petty ndetse ko kuri ubu bamaze kubona inzandiko zibemerera gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore.

Nick Minaj agiye gukora ubukwe n’umusore wamutwaye umutima

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj yamaze gutangaza ko we n’umukunzi we Kenneth Petty bamaze kubona urwandiko rubemerera gushyingiranwa mu mategeko ndetse ko bagiye kubikora mu minsi micye .

Uyu muhanzikazi w’imyaka 36 y’amavuko byavuzwe ko agiye kwitwa Onika Tanya Maraj-Petty kubera ko akunda uyu mugabo we wigeze gufungwa imyaka 7 azira kwica umuntu ndetse ngo yakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore.

Nick Minaj agiye gukora ubukwe n’umusore wamutwaye umutima

Mu nkuru ya TMZ yo bavuze ko muri iki cyumweru Nicki Minaj na Petty bashobora kwambikana impeta cyangwa bagashyingiranwa imbere y’amategeko cyane ko ngo kuwa Mbere w’iki Cyumweru babonye impapuro zibemerera gushyingiranwa.

TMZ ikomeza ivuga ko aba bombi baherutse kugaragara batonze umurongo ahitwa Beverly Hills Courthouse bishaka iki cyangombwa cyo kurushinga gusa uyu musore niwe wagiye kwishyura no kugifata Nicki Minaj we yari ku ruhande yambaye ingofero y’ibaraza yo kumufasha kwipfuka mu maso kugira ngo abantu batamumenya.

Ntiharamenyekana umunsi nyirizina bazasezeraniraho gusa amategeko avuga ko iki cyemezo bahawe kimara iminsi 90 bivugwa ko muri iyo munsi bashobora gukora uyu muhango dore mu minsi yashize mu ndirimbo yasohoye yaciye amarenga ko atwite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU