Umuhanzi Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boyz yaciye amarenga y’urukundo ruhwihwiswa hagati ye n’umwari witwa Mwiza Jessica bigeze kugirana ibihe by’uburyohe mu myaka yashize.

Nizzo yaciye amarenga kubye na Jessica

Iby’urukundo rwa Nizzo na Jessica byavuzwe mu mwaka wa 2016 aho byemezwaga ko bombi bari mu munyenga w’urukundo gusa ibyabo biza guhosha mu mpera z’umwaka wa 2017.

Mu kiganiro Nizzo yigeze kugirana n’umunyamakuru wa Touchrwanda mu gihe cyashize yatubwiye ko amakuru y’urukundo rwe na Jessica ari ibihuha, mu gihe Jessica we yavuze ko Nizzo ari inshuti ye bisanzwe.

Ubwo uyu mwari yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, Nizzo Kabossi ari mu bafashe iyambere mu kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto y’uyu mukobwa maze akiyandikaho amagambo agira ati “Happy bdy @jessica_mwiza 🎂🍼 ugabanye kuguruka nkikibabi 😂😂”

https://www.bluehost.com/track/tmonitor/
Hashize iminota 40 Jessica yizihije isabukuru, Nizzo yahise aba uwa mbere mu kumwifuriza ibihe byiza

Jessica abaye umukobwa wa mbere Nizzo ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma yo gutandukana nabo bakundanye bose. Ibi bikaba bica amarenga ko hagati y’aba bombi haba harimo umubano udasanzwe.

Nizzo
Hashize igihe kinini Nizzo yaragize ubwiru iby’umukunzi we
Nizzo yaciye amarenga kubye na Jessica
Jessica na Nizzo bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo

Nizzo yaciye amarenga kubye na Jessica Nizzo yaciye amarenga kubye na Jessica

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU