Nsengiyumva yasabye Meddy ko yazagirana ibiganiro na Manager we maze bakanzura umushinga wo gukorana indirimbo.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Meddy Yagiranaga ikiganiro na BBC aho yabajijwe byinshi bitandukanye ku muziki we ndetse no ku buzima bwe busanzwe.

Aha yabajijwe ibyo ahugiyemo avuga ko ari mu mishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye bo muri Tanzania banarimo icyamamare Diamond.

Abajijwe niba hari igitekerezo afite cyo gukora ubukwe yasubije ko ntacyo ateganya mu gihe cya vuba ngo kuko afite akazi kenshi ahugiyemo iyi minsi.

Aha abanyamakuru baboneyeho kumubaza ku muhanzi Nsengiyumva Francois  wamenyekanye ku izina ry’Igisupusupu maze asubiza ko ari umuhanzi mwiza w’umuhanga yongeraho ko ntagihindutse bazakorana indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru akimara kumenya ayo makuru yavuze ko ari ibyagaciro kubona umuhanzi w’icyamamare nka Meddy yita kubikorwa bye ati” igitekerezo yagize ni kiza gusa azaze anyure kuri manager baganire ubundi dukore ntakibazo kibirimo”

Twakwibutsa ko uyu muhanzi azahurira n’icyamamare  Diamond ku rubyiniro rumwe mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival giteganyijwe taliki ya 17 Kanama 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU