Inzu y’ubucuruzi uzwi nk’ amashyirahamwe Nyabugogo yafashwe n’inkongi y’umuriro yangirikiramo bimwe mu bikoresho.

Ahagana ku isaha ya saa 2 z’ijoro nibwo humvikanye inkuru ivuga ko inyubako izwi nk’amashyirahamwe I Nyabugogo yafashwe n’inkongi y’umuriro hakitabazwa inzego z’umutekano kugirango bahoshe iyi nkongi.

Mu byo iyi nkongi yangije harimo ibikoresho birimo Matera zacururizwaga kuri iyi nzu harimo n’ ishami rya banki populaire rikorera muri iyi nzu iherereye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, gusa aya makuru nta rwego rubishinzwe rurayemeza.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba aganira n’Ukwezi yavuze ko inkongi itamaze umwanya munini kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera.

Meya Kayisime ati “Nta muntu wahiriyemo ariko ibintu byo byangiritse ninabyo bakireba kugira ngo bahuze imibare. Ibyahiye biratandukanye kuko amazu yahiye aratandukanye ntabwo ari umuryango umwe baracyakora iperereza ngo bahuze imibare”

Yakomeje agira ati “Inkongi yatangiye nka saa munani n’ igice. Baracyakora iperereza nyuma y’ iperereza nibwo twamenya umubare w’ imiryango yahiye, ibyahiriyemo ni ibiki? Kuko ni inkongi yatewe na gaze. Inkongi ntabwo yatinze kuko Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahageze ihita itabara”.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU