Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro hafi na Station ya Essanse aho bamwe mu baturage batuye hafi aho bafite ubwoba ko bishobora gufata n’amazu yabo.

Nyamasheke: Imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro hafi na Station ya Esanse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Kanama 2019 ,nibwo imodoka itwara ibitoro iturikiye mu murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamashake aho yahiye hitabazwa imodoka izwi nka kizimya mwoto kugirango izimweiyi inkongi.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu i Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo batangarije BTN dukesha iyi nkuru ko batewe ubwoba no kuba iyi nkongi ishobora gufata inzu zabo.

Bavuga ko ari ikamyo yari mu muhanda wa Karongi – Rusizi itwaye esansi, yagiye imeneka hose mu muhanda no hanze yawo bitera ikibatsi kinini cy’umuriro.

Nyamasheke: Imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro hafi na Station ya Esanse

Ati” Twumvishe imodoka iturika tugiye kureba dusanga n’imodoka yari kuri sitasiyo ya essanse [..] dufite ubwoba ko bishobora no gufata inzu tubamo kubera ko inzego zishinzwe kuzimya ikongi z’umuriro zatinze kuhagera.”

Iyi kamyo yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri ’station ya essence’, ubwoba bwari bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk’uko Karasira abivuga.

Uwari utwaye iyi kamyo n’abamufasha babashije kuyivamo itaragurumana nk’uko uyu muturage abyemeza.

Nyamasheke: Imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro hafi na Station ya Esanse

Siko uko byagenze kandi kuko abazimya inkongi y’umuriro bahise bahagoboka muri ako kanya, aho kugera magingo ya ntamuntu wagiriye impanuka muri iyi nkongi nkuko amakuru aturuka muri kariya karere abivuga.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabwiye yatangaje ko iyi mpanuka y’ikamyo yari itwaye esansi nta muntu yahitanye ariko amakuru yatangajwe na CIP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ni uko ubwo bazimyaga iyi modoka, baje kubona amagufwa y’umuntu wahiriyemo, basanga ni ay’umushoferi wari uyitwaye witwa Kamanzi Faustin w’Umunyarwanda.

Bwana Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n’umuriro uretse yo ubwayo ndetse ngo abatabazi bahise bahagoboka barazimya.

Nyamasheke: Imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro hafi na Station ya Esanse

Mu minsi ishize kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, muri Tanzania imodoka yikoreye esansi yaraguye esansi irameneka, abaturage baje kuyivoma ifatwa n’umuriro abarenga 70 bahasiga ubuzima, nyuma yaho gato nabwo muri iki gihugu, indi modoka nayo itwaye esansi yafashwe n’inkongi y’umuriro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU