Olivier Sano umaze iminsi avugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’inkuru iherutse kujya ahagaragara y’uwari umukunzi we biteguraga kurushinga, Uwera Carine uzwi nka Cadette wanatangaje byinshi bijyanye n’ubuhemu ndetse n’ubwambuzi uyu musore yamukoreye.

Sano Olivier

Uwera Carine uzwi nka Cadette mu gahinda kenshi yatangaje ko yababajwe cyane nuko yatandukanye na Olivier Sano nyuma y’uko yari amaze kumwambura imitungo ye yari yaraguze irimo ikibanza, imodoka ndetse n’amafaranga uyu mukobwa yajyaga ashyira kuri konti bateganyaga kuzifashisha mu bukwe bateganyaga kuzakora mu mpera z’uyu mwaka.

Olivier Sano, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’uwari umukunzi we Uwera Carine, batandukanye nyuma y’iminsi mike basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda biyemeza kuzabana akaramata.

Sano Olivier

Olivier Sano wagarutsweho cyane bamwe bamunenga kuba yarahemukiye uyu mukobwa bigatuma n’abatari bamuzi bamenya izinma rye, kuri ubu yumvikanye yishongora anigamba ku bari kumuvuga, ahamya ko abona biri kumuzamurira izina n’abatari bamuzi bakaba bamaze kumumenya.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho mu kiganiro yasaga nk’aho yagiranaga n’inshuti ye, ariko nyuma bikaza kurangira bigiye ahagaragara, bitangaza benshi.

Mu magambo ye, Olivier Sano yavuze aseka cyane ndetse yumvikanisha ko ibyabaye asa n’uwabyungukiyemo yagiraga ati “[…] Ahantu ndikugera simpazi. Uziko ndi kugera kuri Youtube nkabona indirimbo yanjye yari imaze kurebwa n’abantu igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri imaze kugeza ku bihumbi 15! Ibyo bintu urimo urabyumva? Uko kunyamamaza bari kunkorera baziko bari kumvuga nabi (aseka cyaneee).”

Sano Olivier

Olivier Sano yunzemo agira ati “Abankurikira bari gukabakaba ibihumbi bitanu. Ndi gushyira Video kuri Instagram mu minota micye ikaba irebwe n’abantu basaga Magana atatu. Numiwe. Abantu banzamuye. Ubu nibwo ndimo gusobanukirwa cya cyanditse kigira kiti ‘byose hamwe bifatanyirije hamwe nibyo binzanira ibyiza.”

Nyuma y’uko inkuru y’ubuhemu igiye ahagaragara, uwari umukunzi we yagiye atangaza byinshi agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’ibyo yakorewe na Olivier Sano yari yarihebeye, gusa uyu musore we yagiye yirinda kugira byinshi abivugaho.

Uwera Carine [Cadette] uri muri Amerika aho asanzwe atuye, kuri ubu ubuzima bwe buri ahabi nyuma yo guhemukirwa dore ko magingo aya akiri mu bitaro, aho bivugwa ko akirembye cyane kubera ikibazo yagize cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera cyane k’umutima we.

Uyu mwana w’umukobwa ngo asa n’uwataye umutwe nyuma yaho abenzwe ku munota wa nyuma, hakiyongeraho n’amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda yariwe n’uyu musore Olivier Sano usanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, byatumye uyu mukobwa bimuviramo guhungabana.

Uyu muhanzi Olivier Sano urimo kugenda amenyekana cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba aririmba mu njyana ya HipHop, yagiye akunda kumvikana mu buhamya agaragaza ubuzima bubi yanyuzemo mbere y’uko yakira agakiza, ubuhamya burimo kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU