Umupadiri witwa Rev Joseph McLoone yatawe muri yombi azira kwiba amadolari $100,000 yo kwishyura abagabo bagenzi we bahuje igitsina bakorana ubutinganyi.

Padiri yatawe muri yombi azira kwiba amadolari $100,000 mu maturo y'abakirisitu

Umupadiri witwa Rev Joseph McLoone uyobora itorero rya St. Joseph’s Catholic Church riherereye muri Downingtown ho muri Pennsylvania yatawe muri yombi nyuma yo kwiba amafaranga y’imfashanyo yatanzwe mu rusengero ahagarariye aho yarafite umugambi wo kuyishyura umugabo mugenzi be bahuje igitsina.

Amakuru aturuka muriki gihugu avuga ko uyu mugabo yaramaze igihe kingana n’umwaka wose akusanye aya mafaranga aho amwe uyu mugabo yari yarayashyize kuri konte ya banki andi akagenda ayashyira kuri konte ye bwite.

Mu rwego rwo kuriganya abakirisitu yari yaravuze ko mu gihe azajya ajya kuyabikuza azajya abanza kubaka uburenganzira akajya kubikuza gusa ngo ibi siko byagenze kuko yabacaga mu rihumye akajya kuyabikuza akoresheje uburyo bwa ATM Machine cyangwa sheke

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yatanze arenga $46,000 agura abagabo bagenzi be baryamana aho andi agera mu $1,200 yagiye ayakoreshamo ibikorwa bye bitandukanye.

Ngo sibi gusa kuko mu mwaka wa 2011 uyu mugabo yigeze nabwo ashinjwa ibyaha birimo uburiganya no kunyereza amafaranga yabandi aho icyo gihe nabwo yakaniwe urumukwiye.

Biteganyijwe ko uyu mugabo namara guhamwa n’icyaha azahita akanirwa urumukwiye ngo kuko kunyereza umutungo w’itorero yitwa ko ayobora atabiherewe uburenganzira n’icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ngo bishobora kumuvutsa ubundi burenganzira burumo guhagarikwa ku kazi yakoraga ko kubwiriza ubutumwa bwiza ngo kuko ntabikora nkuko biri.

Padiri yatawe muri yombi azira kwiba amadolari $100,000 mu maturo y'abakirisitu

Padiri yatawe muri yombi azira kwiba amadolari $100,000 mu maturo y'abakirisitu
Padiri yatawe muri yombi azira kwiba amadolari $100,000 mu maturo y’abakirisitu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU