Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sibomana Patrick Papy yavuze imyato umugore we Uwase Housnat Sultan ubwo yamwifurizaga kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Patrick Papy yavuze imyato umugore we amwifuriza isabukuru nziza
Papy n’umugore ndetse n’umwana wabo

Mu kwezi kwa Gicurasi 2017, nibwo Patrick n’umukunzi we Sultan Housnat bahisemo kurushinga, babana nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze bakundana. Aba bombi bakaba baranibarutse umwana w’imfura w’umukobwa Tariki ya 01 Gashyantare 2018.

Patrick Papy uherutse gusinyira ikipe ya Young Africaans(Yanga) yo muri Tanzania, benshi bamumenyeye mu ikipe ya APR FC nubwo yanakiniye andi makipe arimo nka Isonga Fc, Mukura, ndetse n’iyitwa Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Ubwo umukunzi we Housnat Sultan yizihizaga isabukuru y’amavuko, Patrick Papy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze ashimangira urwo amukunda ndetse anamwifuriza imigisha myinshi.

Papy yagize ati “Kugukunda n’ukubonekerwa. Kuba unkunda n’umugisha kandi kuba ndi kumwe nawe nk’icyifuzo cyabaye impamo rukundo rwanjye. Isabukuru nziza kuri wowe mugore w’ubuzima bwanjye, Nyagasani ashimwe kuba ugejeje iyi mwaka tukiri kumwe mu rukundo akurinde ibibi byose akurinde umwanzi satani. Ndakwifuriza ibyiza byose, ibyo wifuza byose bikugereho mugore nkunda. Umunsi mwiza mutima.”

Patrick Papy yavuze imyato umugore we amwifuriza isabukuru nziza
Papy yashimangiye urwo akunda Housnat
Papy na Housnat bakundanye kuva mu bwana bwabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU