Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze agasuzuguro ka Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil nyuma yo kutishimira amagambo yavuze ku mugore we Brigitte Macron.

Perezida Macron yanenze agasuzuguro ka mugenzi we wa Brazil nyuma y'amagambo yavuze ku mugore we

Intandaro yo gushyamirana kw’aba bagabo yatangiye nyuma y’aho Macron anengeye ku kumugaragaro Bolsonaro kubera inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira ishyamba rya Amazon rimaze ibyumweru 3 riri kugurumana.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yifashishije Facebook, umwe mu bashyigikiye Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro ya wanditse amagambo aserereza, agereranya umugore wa Bolsonaro witwa Michelle w’imyaka 37 na Brigitte wa Macron ufite imyaka 66, anashyiraho n’ifoto yabo bombi.

Uyu yarengejeho amagambo agira ati: “Ubu noneho murumva impamvu Macron ari kubuza uburyo Bolsonaro?”.

Perezida Bolsonaro w’imyaka 64 yanditse asubiza kuri ibi byanditswe n’uyu mugabo, mu rurimi rw’Igiportugal agira ati: “Wimusebya (Macron)… wa mugabo we, ha ha.”

Abajijwe ku byavuzwe na Bwana Bolsonaro, Perezida Macron yavuze ko ari “ibintu bibi cyane” kandi “bibabaje”.

Bolsonaro yandagaje Macron avuga ko afite umugore w’umukecuru
Bolsonaro yandagaje Macron avuga ko afite umugore w’umukecuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Bwana Macron yanenze agasuzuguro ka Bolsonaro agira ati: “Yavuze ibintu biteye isoni cyane ku mugore wanjye. Nubaha cyane abaturage ba Brazil kandi nizeye ko vuba bazabona perezida ushoboye akazi ke”.

Macron ayoboye abagaya ubutegetsi bwa Brazil ko ntacyo buri gukora mu kuzimya Amazon ndetse akaba yifuza ko hari icyo abategetsi bandi ku isi babikoraho.

Perezida Macron yavuze ko iyi miriro ari “ikibazo gihangayikishije isi”, gusa Bolsonaro ibi yabyise “imitekerereze ya gikoroni.”

Perezida Bolsonaro azwiho kuvuga amagambo atari meza ku bagore, abirabura n’abafite ubumuga bw’uruhu, aho rimwe mu magambo mabi cyane yavuze ari mu gihe yari ahanganye n’umugore uri mu bagize inteko witwa Maria do Rosario mu 2014.

Icyo gihe yabwiye uyu mugore ati: “Nta nubwo nagufata ku ngufu kuko utabikwiriye.”

Perezida Bolsonaro kandi yigeze gutangaza abantu ubwo yavugaga ku mukobwa mu ruhame mu 2017 agira ati: “Mfite abana batanu. Nabyaye abahungu bane, maze ngeze ku wa gatanu ncika intege haza umukobwa”.

Ishyamba rya Amazon rimaze igihe riri gushya
Ishyamba rya Amazon rimaze igihe riri gushya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU