Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Sudani gukina umukino wo kwishyura Al Hilal wo mu ijonjora ryibanze ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League idafite abatoza bayo 2, bahawe agahimbazamuswi kenshi kugirango bazatsina ikipe bahanganye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 nibwo abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Munyakazi Sadate, umwungirije Twagirayezu Thadee n’abandi bari muri komite yayo basuye abakinnyi bayo biteguraga guhaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019, babemerera ko nibasezerera ikipe ya Al Hilal bazahabwa agahimbazamusyi  gakubye inshuro 16.

Ubusanzwe abakinnyi ba Rayon Sports bahabwa ibihumbi 25 Frw iyo batsinze umukino nk’agahimbazamusyi ariko nibashobora gusezerera Al Hilal yo muri Sudani bazahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 400 Frw, amafaranga yakubwe inshuro 16 ku yo basanzwe bahabwa.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,Rayon Sports yerekeje muri Sudani idafite abatoza bayo barimo uwongerera ingufu abakinnyi Mwiseneza Djamal n’uw’abanyezamu Hannington Kalyesubula kubera ikibazo cy’amatike.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU