Kuri iki cyumweru hatowe abakobwa 6 bazanga abandi 14 batowe mu byumweru 2 bishize aho bose barimo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Mu gihe habura iminsi micye ngo Miss Supranational itangire kuri ubu hamenyekanye abakobwa 20 bazayitabira .

Igikorwa cyo gutora aba bakobwa cyabereye kuri Century Park iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Abakomeje ni Benedicta Nyaki, Sabayezu Akanyana Laetitia, Uwababyeyi Rosine, Gihozo Alda, Muzirankoni Cynthia na Umutoniwase Rose. Uwitwa Mukamuligo Beatrice niwe utabashije gukomeza muri iri rushanwa.

Nyuma yo gutoranya aba bakobwa hahise hatangwa nimero ku bakobwa 20 bose hamwe bagiye gukomeza urugendo rwa Miss Supranational Rwanda.

Uko abahakobwa bahawe nimero: Umutoniwase Rose (No 1), Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Nyaki Benedicta (No 4), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Nsabayezu Akanyana (No 8), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10).

Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Ingabire Grace (No 16), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18), Umukundwa Clemence ( No 19) na Muzirankoni Cynthia wahawe (No 20).

Aba bakobwa bose banyuze imbere y’Akanama Nkempurampaka kari kagizwe na Dan Kwizera uyobora Uno Fashion Agency, Uwase Clementine wahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa.

Bagiye gutoranywamo abazajya mu mwiherero w’iri rushanwa ndetse n’abazagera mu cyiciro cya nyuma mu 2019. Umwiherero uzamara iminsi itanu guhera ku wa 03 Nzeri.

Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Pologne.

Mu bizashingirwaho hatorwa umukobwa harimo kuba afite hagati y’imyaka 18 na 28, atarashatse kandi nta n’umwana afite, areshya na 1, 70m, yemera amategeko n’amabwiriza y’irushanwa ndetse nta bishushanyo bigaragara ku mubiri we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU