Amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa avuga ko umuhanzi Safi Madiba wo muri Label ya The Mane yaba yaratandukanye n’umugore we Niyonizera Judith kuri ubu uri muri Canada.

Safi Madiba yavuze ku makuru yasakajwe avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we Niyonizera Judith

Uyu muhanzi Safi Madiba umaze igihe kitari gito atabonana n’umugore we, mu kiganiro n’umunyamakuru wa Radio Isango Star yeruye ahishura ko aherukana n’umugore we mur Gashyantare 2019, hakaba haciye amezi asatira arindwi batabonana, gusa ngo nta kibazo kirimo kuko bavugana buri munsi.

Yagize ati “ameze neza duherukana mu kwa 2, biranyorohera rwose, umuntu aba yaravutse wenyine akabasha kuba umugabo, ntabwo rero iyo umaze gukura ari bwo wabura umuntu ngo uhangayike, ahubwo ugerageza gushaka uburyo wakoresha ibyateye imbere mukuvagana, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati “Ushohobora kubaka urugo n’udahari rukaba rwiza kuruta uwo mwaba muri kumwe, ibyo nta kibazo kirimo, ibyo gutandukana simbizi ni ibintu by’ibihuha, twatandukanye nabikubwira ariko sibyo.”

Safi Madiba na Niyonizera Judith basezeranye imbere y’amategeko taliki ya 1 Ukwakira 2017, bemeranya kubana akaramata, kuri uwo munsi ni nabwo hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa ababyeyi babiha umugisha, Judith akaba ari muri Canada aho yabaga kubera impamvu z’akazi.

Safi Madiba yavuze ku makuru yasakajwe avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we Niyonizera Judith

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU