Se wa Fresh Kid ariwe Fresh Daddy agiye guhuza imbaraga n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’iburasirazuba kuko agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz.

Se wa Fresh Kid agiye gukorana indirimbo na Diamond

Fresh Daddy se w’umuraperi Fresh Kid yatangaje ko agiye guhuza imbaraga agakorana indirimbo n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania nyuma yuko bahuye bakaganira akumva inzira ndende yanyuzemo ndetse n’uburyo yayotse umuziki ari kumwe n’umwana we yibyariye ahamya ko ariwe akomoraho impano yo kuririmba

Mu kiganiro na UG Blizz Fresh Daddy yavuze ko yahuye na Diamond ubwo yahakoreraga igitaramo ndetse banzura ko iyo ndirimbo azajya muri Tanzania bakarangiza umushinga wayo kuri ubu ngo igisigaye ni ukugenda bagakora akazi.

Kuba Fresh Daddy agiye gukorana indirimbo na Diamond bibaye nyuma yuko umuhunguwe Fresh Kid atangiye uruhererekane rw’ibitaramo iburayi aho nawe azavayo agakomeza ibikorwa bye by’umuziki ngo ntakabuza bashobora gukorana nawe indirimbo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU