Sky Label isanzwe ifasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yasinyishije umuhanzi Babou Melo uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kampanyi yitwa Sky Entertainment Group ihagarariwe na Gakwaya Jean de Dieu yasinyishije umuhanzi Babou Melo usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Igikorwa cyo gusinyisha uyu muhanzi cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Kanama 2019 ,muri Hotel ya The Mirror aho itangazamakuru ritandukanye ryari ryaje kumva imigabo n’imigambi yiyi kampanyi yari isanzwe ifasha umuhanzi Kagame Manzi Justin.

Umuyobozi wa Sky Label yabwiye itangazamakuru ko ku kintu bashingiyiho basinyisha Babou aruko babonye ari umuhanzi mwiza kandi ufite impano , ikindi ngo ni umuhanzi utaragerageje kuvanga vanga injyana nkuko abandi bahanzi bagenzi be babigenze ngo kuko mu migabo n’imigambi yabo barifuza guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Gakwaya Jean de Dieu

Yagi ati “ Babou twabonye ari umuhanzi mwiza ndetse wujuje ibyo dushaka ku muhanzi ,ikindi twabonye ari umuhanzi wifuza iterambere rirambye.”

Yaboneyeho no kuvuga ko uyu muhanzi yashatswe nimwe mu nzu z’umuziki ikomeye mu Rwanda gusa akababera ibamba kubera ko yabonaga ibyo bamusaba bihabanye nibyo we yifuzaga.

Kagame usanzwe afashirizwa muri Sky Label yahishuye ko mu gihe yaragikora umuziki yifashije byamugoraga cyane gusa ngo ubu byaroroshye kubera ko babimufasha byose ku buryo nawe abona umwanya wo gukora ibye ndetse akabona umwanya wo gukora n’umuziki kinyamwuga.

Ati” Byaramfashije cyane gukora na Sky Label mu gihe tumaranye ntacyo nabashinja barakoze kandi turacyakorana ahubwo reka mbwira mugenzi wanjye Babou urakaza neza muri Sky Label uzahabonera ibyiza byinshi.

Mu ijambo rya Babou yashimiye Sky Label yamugiriye ikizere ndetse ashimira itangazamakuru ryakomeje kumufatira iry’uburyo ndetse abonera ko kwizeza abari aho ko arajwe ishinga no kubwiriza abantu ubutuma bwiza binyuze mu murimo w’Imana .

Ati “ Ni ibyagaciro kuba nakiriwe muri Sky Label ndizera neza ko bizamfasha byinshi mu muziki wanjye ndetse no kumenyekanisha ibihangano byanjye bityo ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi.”

Babou yaboneyeho kuvuga ko nawe ibyamugoraba byari byinshi gusa agakomeza agashikama akarwana nabyo gusa ngo ubu inzozi ze zibaye impamo ndetse abonye abagiye kumutiza imbaraga bityo ngo abakunzi be bitegure byinshi byiza.

Umuyobozi wa Sky Label yaboneyeho kuvuga ko mu masezerano yasinyanye nuyu muhanzi harimo nko kuba bazajya bamufasha kumukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho , kuzimenyekanisha mu itangazamakuru , kumukorera ibitaramo bitandukanye hirya no hino, muri kontara bagiranye yaboneyeho kuvuga ko izamara igihe cy’umwaka ndetse ko bazarebera hamwe ibimaze gukorwa basanga byaragenze neza bakaba bakongera igihe cy’imikoranire.

Baboneyeho umwanya wo gusinya ku masezerano bagiranye

Gakwaya nyiri Sky Label
Babou winjiye muri Sky Label

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU