Nkuko bisanzwe ku rubuga rwacu tubafasha guseka, ugorore imbavu, kuri uyu munsi twabahitiyemo izi byendagusetsa 4 z’amahitamo n’umukozi wo mu rugo, tutibagiwe n’umukobwa wagumiwe. 

Soma maze wisekere ugorore imbavu wongera iminsi yo kubaho

1. Amahitamo aragorana

Umugabo yakundaga ibintu bibiri ku rwego rungana kandi cyane, ari byo kurya ndetse no kurongora!! Baza kumuhitishamo bati, “ari ibiryo bitetse neza uko umutima wawe wifuza, ari no kurongora umukobwa cyangwa umugore, wifuza wahitamo iki? Ariyumviiiiiira… Ati “Narongora mbirya!”

2. Umukozi wo mu rugo

Umukobwa waje gukora mu rugo yari arimo gukubura abone condom yakoreshejwe, aba ahamagaye mama aramubaza ati “iki ni igiki?”  Mama aramureba, ati “ese iwanyu
ntimujya murongorwa?” Undi aramusubiza ati “turarongorwa ariko ntibyagera aho imboro ivaho uruhu!”

3. Umukobwa wagumiwe

Umukobwa wagumiwe umusi umwe yarose yabonye umugabo, nuko amutera inda, igihe cyo kubyara kigeze ajya kwa muganga, maze muganga aramubwira ati “ikanire umwana wambere aze!” Ubwo umwana aba araje, muganga ati “ongera wikanire uwa kabiri aze!” Arabikora nuko umukobwa bari baryamanye aramukangura ati “byuka dore urikunnya kuburiri!”

4. Umugore yagiye guhaha

Umugore yagiye guhaha inyanya agezeyo abaza umucuruzi wa mbere ati inyanya ni angahe? Ati ni 1000, uwa kabiri ati ni 500, undi ati ni 200, ukurikiyeho ati ni 100, undi ati ni 10, uwa nyuma ati ni ubuntu (ubusa). Umugore abibonye ahita yigira ah’ubuntu.

Acyunama gufata inyanya baba bamwibye isakoshi yarimo amafaranga, niko guhita asakuza ati baranyibye! Undi ati bakwibye icyi? Umugore atinya kuvuga kuko yatinyaga ko bamuseka, ahera ko aravuga ati iby’ubusa bica amazuru! Ndiriye byishi mbura nabicye nari mfite!

Seka maze ugorore imbavu? Ese watubwira muri izi byendagusetsa 4 iyagufashije kongera iminsi yo kubaho?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU