Icyamamare mu ruhando rwa Cinema, Dwayne Douglas Johnson uzwi nka The Rock ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba Film binjije amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2018-2019.

Ibi byatangajwe n’urubuga ‘Forbes’ ruzwiho gushyira hanze intonde zinyuranye zigaragaza uko ibyamamare bitandukanye biba byaragiye birushanwa kwinjiza cg gukora neza mu bikorwa binyuranye.

Agera kuri miliyoni 89.4 z’amadorali niyo The Rock yinjije kuva mu kwezi kwa Kamena 2018 kugeza muri Kamena 2019, ibi bikaba bimushyira ku mwanya wa mbere mu bakina Film binjije agatubutse cyane.

Film zirimo Skyscraper, Fighting with My Family, Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw na Jungle Cruise izajya hanze mu minsi ya vuba nizo Film zafashije The Rock kwinjiza amafaranga menshi twongeyeho n’ibihumbo $700,000 ahabwa iyo agaragaye mu gace kamwe ka film y’uruhererekane yitwa Ballers itunganywa na HBO.

Fast and Furious ni imwe muri Film zitegerejwe na benshi yafashije The Rock kwinjiza agatubutse

Iyi s’inshuro ya mbere The Rock ayobora urutonde rw’abakina Film binjije menshi kuko no mu mwaka wa 2016 nabwo yaje kuri uyu mwanya aho yari yinjije agera kuri miliyoni 64.5 z’amadorali.

Umukinnyi uri ku mwanya wa kabiri ni Chris Hemsworth winjije miliyoni $76.4, Robert Downey Jr. akaza ku mwanya wa gatatu na miliyoni $66, Akshay Kumar ku mwanya wa kane na miliyoni $65 mu gihe Jackie Chan aza ku mwanya wa gatanu na miliyoni $58 million.

Inshuti magara ya The Rock, Kevin Hart yagizwe umunyarwenya winjije akayabo kurusha abandi bose aho yabashije kwinjiza agera kuri miliyoni 59 z’amadorali.

Umwaka wa 2019 ni umwe mu myaka izaba iy’amateka mu buzima bwa The Rock kuko uretse kwinjiza menshi, mu mpera z’icyumweru gishize yanakoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire witwa Lauren Hashian bafitanye abana babiri.

The Rock ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba Film yinjije menshi kurusha abandi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU