Dwayne Johnson wamamaye ku izina rya The Rock mu ruhando rwa Cinema yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we w’igihe kirekire witwa Lauren Hashian mu birori byabereye mu birwa bya Hawaii.

The Rock yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we barambanye
Bombi bamaze kubyarana abana babiri aribo Jasmine na Tiana

The Rock w’imyaka 47 yatangaje aya makuru yifashishije urukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni 154.

Uyu mugabo ukunzwe cyane ku isi yakundanye na Lauren Hashian kuva mu mwaka wa 2006 aho bivugwa ko bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya Film yitwa ‘The Game Plan’. Kugeza ubu, bombi bamaze kubyarana abana babiri aribo Jasmine wavutse mu mwaka wa 2015 ndetse na Tiana wavutse muri 2018.

Ibyamamare binyuranye by’I Hollywood bikomeje kurata amashimwe The Rock wateye intambwe ishimishije. Bamwe mu bamwoherereje ubutumwa harimo Ryan Reynolds, Karen Gillan, P Diddy, Jessica Chastain, Nicole Scherzinger, Scooter Braun, Nick Jonas, Naomi Campbell n’abandi benshi.

Ubu ni ubukwe bwa kabiri The Rock akoze dore ko tariki ya 3 Gicurasi muwi 1997 yasezeranye n’uwahoze ari umugore we witwa Dany Garcia, gusa nyuma baza gutandukana bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Simone kuri ubu ufite imyaka 18.

The Rock yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we barambanye
The Rock yakoze ubukwe n’umukunzi we Lauren Hashian bamaze igihe bakundana
The Rock yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we barambanye
The Rock na Lauren ngo bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya Film yitwa ‘The Game Plan’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU