Mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival hagaragayemo udushya twinshi dutandukanye turimo ubwinshi bw’abakobwa ugererenyije n’abahungu ,imyambarire igezweho ndetse n’ibindi birimo abakobwa b’ikimero gusa.

Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019 nibwo habaye igitaramo gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival  bamaze igihe bizenguruka mu bice bitandukanye bigize u Rwanda.

Abahanzi bari bitezwe muri iki gitaramo ni Diamond na Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu. Igisupusupu ntabwo yakiriwe nkuko abantu babitekerezaga cyangwa hagendewe ku bindi bitaramo yagiye akorera mu ntara byo akishimirwa by’ikirenga.

Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho

Kuri Diamond nawe ntabwo byagenze neza nubwo yaririmbye (Semi live) mugihe abandi bahanzi baririmbye umuziki w’umwimere (live). Diamond yagiye ku rubyiniro saa 23hn’iminota 50′ asoza kuririmba saa 01h n’iminota 50.gusa yagerageje gushimisha abantu mu buryo bwose bushoboka.

Ku isaha ya saa 23h50’: Diamond Platnumz nibwo yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Kanyaga’.Uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika akoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda yababwiye ko abakunda cyane.

Indirimbo ye yitwa ‘Tetema’ yahinduye igitaramo n’abantu bari bicaye barahaguruka baratetema nkuko indirimbo ibivuga nubwo abari imbere bari bacanye camera z’amatelefone yabo bafata amashusho.

Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho

The One iri mu ndirimbo aheruka gusohora niyo yaririmbye bwa gatatu abafana be bamufashaga kuyibyina yakurikije ho ‘Inama’ yakoranye na Fally Ipupa biba akarusho.

Yagarutse no ku ndirimbo yakoze mu myaka nk’itatu nka ‘Mbagara’, ‘Utanipenda’, ‘Zilipendwa’ n’izindi abafana be barazishimira.

Mu dushya iki gitaramo gisize uyu mwaka harimo nko kuba icy’uyu mwaka wa 2019 kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo igitsina goren’ imyambarire igezweho, mu gihe abasore bo bari bacye cyane, gusa abaganiriye na Touchrwanda bemeje ko byatewe nuko uyu muhanzi yigaruriye imitima y’abagore benshi dore ko nawe yacishagamo akavuga ko ubaye ufite umugore w’umunyarwanda udashobora kumuca inyuma bitewe n’ukuntu ari mwiza.

Nsengiyumva uzwi nk’igisupusupu nawe yashimishije benshi ubwo yaririmbaga indirimbo ze zierimo icange ,Mariya Jeane ndetse na Rwagitima kuri ubu iharawe na benshi .Uyu mugabo uvuga ko kwamamara kwe afite uwo abikesha yahagurukije imbaga y’abantu bari aho maze bakamwikiriza mu ndirimbo ze bakunda.

Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho

Umuraperi nawe ukunzwe na benshi muri iyi minsi Bushari ubarizwa mu itsinda rya Kinya Trap nawe yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro ibahisha amaso hamwe n’abandi basore bakorana ibikorwa by’umuziki bashimishije benshi mu ndirimbo zabo zirimo ni mwebwe ,ku gasima ndetse n’izindi.

Mu tundi dushya twaranze iki gitaramo harimo bamwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga nk’aba Slay Queen aho baje biyambitse mu buryo budasanzwe ndetse n’imyambaro ibarekuye aho wabonaga ko baje birekuye kurya umuziki bigatinda.

Ikindi nuko hagaragayemo imbyino zidanzwe aho bamwe mu bantu bakuze nabo bigaragaje bakirekura mu mbyino zigezweho zirimo Shuku shaku ndetse n’izindi zikunzwe n’urubyiruko.

REBA AMAFOTO YARANZE UDUSHYA TW’IGITARAMO CYA DIAMOND I KIGALI :

Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho Udushya twaranze igitaramo cya Diamond: Abakobwa b’ikimero bari benshi ,imyambarire igezweho bari bayikozeho

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU